Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwahanishije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai gufungwa imyaka ibiri

todayMay 31, 2024

Background
share close

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw.

Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Ku rundi ruhande abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi barimo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba ikitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023. Bamwe baje kurekurwa mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2023.

Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai amaze igihe kirenga umwaka aburana, nyuma y’uko bigaragajwe n’abari baguze inzu zubatswe nawe, mu mudugudu wiswe “Urukumbuzi Real Estate” mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuga ko yazubatse nabi, byatumye Dubai atabwa muri yombi.

Uyu rwiyemezamirimo yabonye isoko ryo kubaka aya mazu, nyuma y’uko Leta yashakaga ko hubakwa inzu ziciriritse zikajya zishyurwa mu gihe kirekire, Leta ikishyurira abo bakozi bazibamo 30%. Izi nzu zagombaga kuba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 20 na 30.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Icyo Inteko Ishinga Amategeko ya 5 y’u Rwanda Izibukirwaho

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 79, Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gusesa umutwe w’abadepite igihe icyo ari cyo cyose. Iyi ngingo ivuga ko mu rwego rwo gutegura amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite byibura iminsi mirongo itatu (30) ariko itarenze mirongo itandatu (60) ku gihe cyagenwe cyo kurangira kwa manda y’Inteko Ishinga Amategeko. Biteganyijwe ko mu minsi 45 aribwo amatora ataha […]

todayMay 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%