Padiri Nzayisenga, akomeza avuga ko Ukarisitiya ari igisobanuro cy’ Igitambo, Ifunguro n’inshuti.
Mu umuhango wo gutambagiza Isakaramentu ritagatifu, umukirisitu umwe yavuze ko igituma abikora ndetse atabisiba, ari uko bimuha ibyishimo kuri uwo munsi ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ni umukecuru waganiriye na Kigali Today ubwo uwo muhango wari uhumuje, kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu, agira ati, “Mu by’ukuri gutambagiza Isakaramentu kuri njye bisobanuye ko Umwami w’ijuru n’Isi aba arimo gutambagira, bityo rero tugenda tumushagaye, tumusingiza, tumubyinira ndetse tumuramya.”
Uyu mukecuru w’imyaka 72 asobanura aho akura imbaraga zo kugenda urugendo rurenga isaha aramya Yezu. Ati “Njye sinakwishoboza ahubwo Yezu byose ni we ubikora. Nemera Yezu Kristu ko yampfiriye akamenera amaraso, bityo rero gutambagiza Isakaramentu ritagatifu mbikora nezerewe, cyane ko njye nungutsemo imbaraga zituma ndushaho kumukunda no kumukorera, ndetse naronse ibyishimo byinshi cyane. Ahubwo umuntu utemera Yezu namugira inama yo kwemera.”
Gutambagiza Isakaramentu biba ku wa kane ukurikira umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ariko mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda byizihizwa ku Cyumweru, ari ku munsi wa 60 uhereye igihe Pasika iba yabereye, kugira ngo abakirisitu benshi babashe kuwizihiza batagiye ku murimo.
Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu ni igikorwa, aho Yezu akurwa mu ngoro ye asanzwe atuyemo (Kiliziya), maze agatambagizwa hanze yayo aho abakiristu batuye ndetse no mu nzira banyuramo.
Padiri mukuru wa Paruwase ya Stella iherereye ku Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo, Maliyamungu J Nepon, aganira na Kigali Today kuri iki gikorwa cyo gutambagiza isakaramentu, avuga ko ku mukiristu bisobanuye byinshi, aho iyo Yezu arimo gutambagira bisobanuye kumuhamya, kubana na we mu buzima bwa buri munsi ndetse bigashimangira cyangwa bigaha agaciro Isakaramentu mu gisa n’Umugati na Divayi.
Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu kandi ntibitegetswe ko riba kuri uwo munsi gusa, kuko hari n’ubwo riba habaye isengesho ryo gukiza abarwayi muri sitade, muri Kiliziya n’ahandi ndetse bitewe n’inzira zateguwe bishobora kumara isaha irenga.
Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu byatangiye mu 1318, bitangizwa na Papa Yohani wa XXII. N’ubwo bimeze bityo ariko uyu munsi wari waremejwe mbere yaho mu 1264 na Papa Olban IV, abigira umunsi utegetswe, n’ubwo bitahise bijya ku mugaragaro.
Kuri iki Cyumweru kandi, mu Gitambo cya Misa hari abana bahawe Ukarisitiya Ntagatifu ya Mbere, na bo bari mu batambagije Isakaramentu ritagatifu mu rugendo rurenga isaha, aho banyuze mu bice bitandukanye bigize Paruwasi ya St Famille.
Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona. Amakipe atatu yazamutse arimo ikipe ya Sina Gérard ibarizwa mu karere ka Rulindo, Umuri Sports Academy ya Jimmy Mulisa umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ndetse na Motar FC yashizwe n‘umuryango wa abatwara abagenzi […]
Post comments (0)