Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone z’abandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo.
Impamvu y’ubu butumwa bwa RIB ni uko byagaragaye ko hari abiba WhatsApp bakazikoresha babiba inzangano cyangwa mu bugizi bwa nabi.
Mu butumwa bw’amashusho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo bashobora kurinda konti zabo n’amakuru bahererekanya kuri uru rubuga.
Dr Murangira avuga ko impamvu y’ubu butumwa ari ukugira inama abakoresha uru rubuga kwirinda kwibwa WhatsApp zabo ko bagomba gukoresha uburyo bwa ‘Two-step verification’.
Ati “Waba uzi akamaro ka ‘Two-step verification’ yateganyijwe muri WhatsApp yawe?” Inama nyayo yo kurinda urubuga rwa WhatsApp ni ukujya ahanditse ‘Settings’ winjire muri ‘Account’ urebe ahanditse ‘Two-step verification’ ukande ‘enable’ cyangwa ‘accept’, bagusaba guhitamo imibare 6 y’ibanga ukayemeza ugashyiramo na ‘Email’ yawe maze ugakora ahanditse ‘Save’.
Ati “ Mu mayeri abashaka kwiba konte yawe ya whatsapp bakoresha, bagerageza gushyira WhatsApp muri phone yabo ariko bakoresheje numero y’uwo bashaka kwiba, hari message WhatsApp yohereza kuri telephone irimo ya numero (verification code) ubwo uwo ushaka kwiba ahita akoherereza message ngo hari ka message kayobeye iwawe, akagusaba ko ukamusubiza. Hano ntukwiriye kumwoherereza iyo message kuko uba umuhaye code yawe ya WhatsApp, ubwo ihita ikuvaho kuko uba wamuhaye urufunguzo. Muri make uba wayimweguriye”.
Kimwe n’izindi porogaramu zo kuri internet, konti yawe ya WhatsApp ishobora kwibwa, gukoreshwa mu buriganya, iterabwoba, ndetse no guhungabanya umutekano w’abandi, kwirinda ibi byose usabwa gukoresha ubwirinzi bwa ‘Two-step verification’.
Post comments (0)