Abantu bitwaje intwaro bishe umuyobozi w’umujyi w’umugore muri Mexico, nyuma y’amasaha macye igihugu kiri mu birori by’intsinzi ya Claudia Sheinbaum nk’umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu.
Yolanda Sánchez yarasiwe mu mujyi wa Cotija yari abereye umuyobozi kuva muri Nzeri 2023, akaba ari nawe wabaye umugore wa mbere watorewe uwo mwanya.
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku banyapolitike byatambamiye cyane amatora rusange yo muri Mexico, amatora yagize umwihariko wo kugaragaramo abakandida babiri b’abagore ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Yolanda Sánchez yaguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro rwagati mu mujyi wa Cotija ku mugoroba wa kuwa mbere. Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje iyi nkuru kuri uyu wa kabiri, biravuga ko yarashwe inshuro 19 ashiramo umwuka ageze kwa muganga, uwamurindaga nawe yaguye muri icyo gitero.
Kugeza ubu nta bantu baratabwa muri yombi kuri ubwo bwicanyi, ariko amakuru ahari aravuga ko abagabye icyo gitero basanzwe bakorana n’agatsiko k’abicanyi babigize umwuga.
Post comments (0)