Inkuru Nyamukuru

BAL5: APR BBC yageze muri 1/2, ica agahigo kari gafitwe na Patriots BBC

todayJune 9, 2025

Background
share close

Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club yatsinze River Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rya Basketball Africa League rihuza ibihangange.

Ni imikino yayo nyuma y’ irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ikomeje kubera mu mujyi wa Pretoria ho mu gihugu cya Afurika yepfo, aho ikipe ya APR BBC isezereye River Hoopers yo muri Nigeria nyuma yo kuyitsinda amanota 104 Kuri 73.

Gutsinda River Hoops, byatumye ikipe ya APR BBC ikatisha itike ya 1/2 cy’irangiza mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) aho izahura na Al Ahli Tripoli yo mugihugu cya Libya ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya APR BBC yitabira iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo gusa ku nshuro ya mbere ubwo, ntabwo yigeze igera mu gice cy’imikino ya nyuma.

Ikipe ya APR BBC yayoboye umukino guhera mu ntangiriro kuko yegukanye agace ka mbere ku manota 24 kuri 11 ya River Hoopers.

Mu gace ka kabiri k’umukino, ikipe ya APR BBC yakomeje gutanga isomo kuri aba basore bo muri Nigeria ndetaw aka gace nako APR BBC ikegukanye ku manota 33 kuri 21 ya River Hoopers.

Amakipe yombi akiva kuruhuka, APR BBC ntabwo yoroheye na busa ikipe ya River Hoopers kuko yongeye kwegukana aka gace ku manota 26 kuri 20.

Mu gace ka nyuma ka kane, ikipe ya River Hoopers yagerageje kugabanya ikinyuranyo gusa ntibyayikundira kuko aka gace amakipe yombi yanganyije amanota 21 kuri 21 byatumye APR igwiza amanota 104 kuri 73 ya River Hoopers.

Ikipe ya APR BBC yahise ikuraho agahigo kari gafitwe na Patriots BBC ko kugera muri 1/2 cy’irushanwa rya BAL, aho Patriots yabigezeho mu 2021 ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ndetse imikino ya nyuma ikabera mu Rwanda. Ntabwo byahiriye Patriots BBC kuko yaje guserererwa muri 1/2 ndetse inatsindirwa ku mukino w’umwanya wa gatatu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#Kwibuka31: Abagize FAA RWANDA basuye Urwibutso rwa Gisozi, biyemeza gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Abagize Umuryango FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA, ku wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025, wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse biyemeza gutanga umusanzu wo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA bashyira indabo ku mva Muri iki gikorwa, abagize uyu muryango basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, […]

todayJune 9, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%