Inkuru Nyamukuru

Ingabire Victoire yatumijwe mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

todayJune 18, 2025

Background
share close

Urukiko Rukuru i Kigali rwategetse Victoire Ingabire kurwitaba kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Victoire Ingabire

Ingabire yavuye muri gereza mu 2018 ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani afungiye ibyaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izina rya Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu uko ari icyenda bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi, ritaremerwa mu mashyaka akorera mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Ingabire yahaye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo kubigisha uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro.

Ku wa kabiri tariki 17 Kamena 2025, muri urwo rubanza, umucamanza yabajije impamvu Victoire yaba agaragara nk’ukuriye umugambi w’ibyaha ubushinjacyaha buvuga ariko bukaba butarigeze bumubaza.

Umushinjacyaha yavuze ko amategeko amwemerera gukurikirana uwo ashaka cyangwa se kuba yahitamo kutamukurikirana.

Muri uru rubanza kandi havuzwemo n’uwitwa Assumpta [havuzwe izina rimwe gusa] na we ngo wagize uruhare mu mitegurire y’ibyaha abaregwa bashinjwa, akaba atarakurikiranwe cyangwa ngo abazwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butazi neza aho aherereye ku mugabane w’u Burayi gusa buvuga ko abonetse yakurikiranwa.

Abaregwa uko ari icyenda, barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe mu mpera z’umwaka wa 2021, bafashwe nyuma yo kwitabira amahugurwa yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubushinjacyaha buvuga ko bahugurwaga uburyo abantu barwanya ubutegetsi badakoresheje intwaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko abafashwe bose ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire kandi ko ari ryo ryateguye ayo mahugurwa.

Biteganyijwe ko urubanza rw’aba baregwa ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, gusa nubwo umucamanza yategetse ko Victoire Ingabire na we azitabira urukiko, ntibizwi neza niba azitaba.

Ingabire niyitaba urukiko ntabwo azitaba nk’uregwa muri uru rubanza, gusa ubushinjacyaha buvuga ko na we cyangwa undi hazabaho igihe bakurikiranwa bibaye ngombwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwasabwe kwimakaza indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda

Umuyobozi ushinzwe imikoranire hagati y'abasivile n'abasirikare (J9) mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Colonel Désiré Migambi yavuze uburyo amateka y'Abanyarwanda agaragaza ukuntu banambye ku ndangagaciro y'ubumwe bishingiye ku kuba basangiye Igihugu. Col Désiré Migambi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubwo yifatanyaga n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’imbaga y’Urubyiruko mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yaberaga muri Camp Kigali. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku nsanganyamatsiko […]

todayJune 14, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%