Inkuru Nyamukuru

Umwaka wa 2028 uzasiga hashyizweho Pariki y’Ibirwa

todayJune 18, 2025

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu 2028, hazashyirwaho Pariki y’Ibirwa, abayisura bakazajya bahasanga inyoni, aho gukorera siporo, imikino ya Golf, ibyanya bijyanye n’imiti gakondo n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ko bimwe mu birwa bizakorerwamo iyi pariki biri mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n’ikirwa cyo mu Karere ka Bugesera.

Kangeli Muganza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, bagaragazaga ibikwiye kwitabwaho nyuma yo gusura ibirwa bitandukanye mu ngendo baherutse kugirira.

Kangeli yagaragaje ko hari ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’inzego zinyuranye, zigaragaza ko ibirwa bifite urusobe rw’ibinyabuzima rwihariye hakwigwa umushinga wo gushyira hamwe ibyo birwa hakazavamo icyanya gikomye, cyangwa Pariki y’Igihugu y’Ibirwa nko mu 2028.

Ibirwa bishobora guhuzwa ni ibiba byegeranye, kuko hari aho usanga mu kiyaga hari ibirwa birenze kimwe kandi bitari mu ntera ndende.

Kangeli yavuze ko guteza imbere ibirwa bikomwa mu nkokora no kuba hari ahataragera ibikorwa remezo, n’ubutaka bwagaragaye ko budafite abaturage bwanditseho kandi ko butananditse kuri Leta, uburyo bw’ubwikorezi butaranozwa neza ndetse no kuba ubutaka bumwe bugituweho n’abaturage.

Abasenateri batandukanye bashimye iki gitekerezo ndetse bagaragaza ko ari cyiza, cyakwinjiriza u Rwanda binyuze mu bukerarugendo.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yasabye ko ibirwa byahinduka ahantu nyaburanga, hasurwa na ba mukerarugendo kuko atekereza ko harusha Pariki y’ibirunga kwinjiza menshi.

Ati “Hari nk’ikirwa kibumbatiye amateka y’u Rwanda, icyo cyakwinjiza. Ntekereza ko hasigara ikirwa cya Nkombo gusa aricyo gituwe, ahandi hose hagakorwa ubukerarugendo buri ku rwego rwo hejuru, mbona byakwinjiriza Igihugu.”

Minisiteri y’Ibidukikije yagaragarije Abasenateri bagize iyi Komisiyo, ko hari ibyatangiye kubungabungwa, ndetse bikaba bibumbatiye amoko y’ibinyabuzima bitandukanye.

Ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ibidukikije na REMA, hakozwe ubushakashatsi muri 2012, 2014 ndetse na 2024, hagamijwe kumenya imiterere y’urusobe rw’ibinyabuzima rubarizwa mu birwa bya Kivu ndetse n’ibikorwa bya muntu bikorerwa kuri ibyo birwa n’ingamba zafatwa.

Muri 2012 na 2025, hakozwe igikorwa gihuriweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na RDB, Uturere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Musanze na Burera, hagamijwe kumenya uko ibirwa bicunzwe, ibibazo bishingiye ku birwa n’ingamba zafatwa.

Muri 2025 hakozwe igikorwa gihuriweho n’inzego zitandukanye, cyo kwifashisha amafoto y’ibyogajuru (satellite images) mu kunoza urutonde rw’ibirwa, cyane hibandwa ku turwa duto abantu bashoboraga kuba bataragiye bageraho mu masesengura yabanje.

Ubu bushakashatsi bwose bwakozwe kuri ibi birwa, bwagaragaje Urusobe rw’ibinyabuzima by’amoko atandukane.

Bwagaragaje ko ibirwa biri mu Kivu bikungahaye ku binyabuzima by’ubwoko bwinshi.

Ibirwa birimo amoko y’inyoni ari hejuru ya 80, amoko y’ibimera ari hejuru ya 142, amoko y’inyamaswa ari hejuru ya 6, amoko y’ibikururanda ari hejuru ya 6 ndetse n’ibindi binyabuzima.

Bimwe muri ibyo binyabuzima biboneka mu Rwanda gusa, kandi bikaba biri ku rutonde rw’ibigomba kubungabungwa birimo nk’inzibyi (Atilax paludinosus) n’amoko yihariye y’ibiti by’imiko (Euphorbia dawei), ndetse n’amoko y’inyoni hamwe n’ibikururanda n’inyamabere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabire Victoire yatumijwe mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Urukiko Rukuru i Kigali rwategetse Victoire Ingabire kurwitaba kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ingabire yavuye muri gereza mu 2018 ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani afungiye ibyaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izina rya Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda baregwa umugambi wo gushaka guhirika […]

todayJune 18, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%