Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Abasheshe akanguhe bitwaye neza bahembwe

todayOctober 7, 2019 60

Background
share close

Umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe mu Karere ka Nyamagabe, wijihirijwe mu Murenge wa Tare maze abasheshe akanguhe b’intangarugero baho babiherwa imifariso.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tare n’ubw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ibi bihembo ari ibyo gushishikariza n’abandi baturage kuba intangarugero.

Muri uyu munsi mukuru w’abasheshe akanguhe wijihijwe tariki 6 Ukwakira 2019, hahembwe abakecuru bane n’umusaza kubera kuba intangarugero mu isuku, kwitabira gahunda za Leta, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gukemura amakimbirane no gukunda umurimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro avuga ko batanze biriya bihembo kugira ngo n’abandi, baba abakuze ndetse n’abakiri batoya, babone ko kugira isuku, kwitabira gahunda za Leta, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gukemura amakimbirane no gukunda umurimo bakwiye kubiha agaciro, kandi ngo hari icyizere ko bizatanga umusaruro.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagabye igitero mu Majyaruguru ngo bari bafite gahunda yo gufata igihugu

Mu ijoro ry’ejo ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batanu mu bagabye igitero cyabaye ku wa gatanu w’icyumweru dusoje kigahitana abagera kuri 14 mu Akarere ka Musanze. Aba ni abasore bari hagati y’imyaka 20 na 30 barimo batatu bari bambaye imyenda ya gisivili n’abandi babiri bari bambaye imyenda isa n’iyigisirikari cyo muri Kongo Kinshasa bavuga ko bakomoka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aritwo […]

todayOctober 7, 2019 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%