Nyamagabe: Abasheshe akanguhe bitwaye neza bahembwe
Umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe mu Karere ka Nyamagabe, wijihirijwe mu Murenge wa Tare maze abasheshe akanguhe b’intangarugero baho babiherwa imifariso. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tare n’ubw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ibi bihembo ari ibyo gushishikariza n’abandi baturage kuba intangarugero. Muri uyu munsi mukuru w’abasheshe akanguhe wijihijwe tariki 6 Ukwakira 2019, hahembwe abakecuru bane n’umusaza kubera kuba intangarugero mu isuku, kwitabira gahunda za Leta, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gukemura amakimbirane no gukunda umurimo. […]
Post comments (0)