Inkuru Nyamukuru

Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rushinzwe iki?

todayOctober 9, 2019 27

Background
share close

Dr Mugesera Antoine yasimbuye Dr Iyamuremye Augustin ku buyobozi bw’Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (Rwanda Elders Advisory Forum).

Igikorwa cyo guhererekanya ububasha hagati yabo cyabaye ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira, kikaba cyaritabiriwe kandi n’izindi nararibonye zigize urwo rubuga ndetse n’abandi bakozi barwo.

Dr Iyamuremye Augustin aherutse gutoranywa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ngo azajye mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA, ari yo mpamvu ngo agomba kwegura ku yindi mirimo yari ashinzwe mbere y’uko arahirira kuzuzuza inshingano ze nshya, nk’uko biteganywa n’itegeko.

Urwo rwego rwashyizweho ku busabe bwa Perezida wa Repuburika, itegeko rirushyiraho rikaba ryaragiyeho muri 2013 na ho abarugize bakaba baragiyeho muri Werurwe 2015.

Muri rusange urwo rwego rujya inama ku bibazo by’igihugu, ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto byangiza ubwonko

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bibangiriza ubwonko. Ni mu gihe raporo ya 2018 y’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS, ivuga ko hirya no hino ku isi, hari abana bafite guhera ku myaka 14 kuzamura usanga baratangiye gukora imibonano mpuzabitsina. Mu Rwanda imibare y’abana bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato ikomeje kuzamuka aho kugeza ubu ministeri y’ubuzima ivuga ko abana bagera […]

todayOctober 8, 2019 31

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%