Inkuru Nyamukuru

Huye: Umuryango Aprojumap wafashije benshi kwivana mu bukene

todayOctober 18, 2019 45

Background
share close

Muri iki gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kurwanya ubukene bukabije, aho abakene cyane bafashwa mu byo bakeneye hanyuma na bo bakiyemeza ko nyuma y’imyaka itatu bakurikiranwa bazaba baramaze kwikura muri ubwo bukene, hari abatuye mu mirenge imwe n’imwe yo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Kamonyi na Nyanza bavuga ko kuva mu bukene bukabije bishoboka mu gihe cy’imyaka itatu iyo witaweho ugahabwa amahugurwa n’ubufasha, ariko nawe ntusesagure ibyo wahawe.

Abo ni abafashwa n’umuryango aprojumap bavuga ko nyuma y’imyaka itatu bafashwa ubukene bukabije babusezereye, kandi intego yabo ikaba iyo gukomeza gutera intambwe bagana ubukire.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri gahunda yo gufasha abakene cyane kubuvamo batangiye muri uyu mwaka, mu karere ayobora basanze abakeneye gufashwa bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ari ingo ibihumbi 11.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Wisdom School batangiye kwigisha gukoresha “Drones”

Abanyeshuri biga muri Wisdom School batangiye kwiga ikoranabuhanga rishingiye ku gukora drone no kuyikoresha mu bikorwa bitandukanye. Iri koranabuhanga rishingiye ku gukora drone zishobora kwifashishwa mu buhinzi, gupima ubutaka cyangwa kubutangaho amakuru n’ibindi. Amasomo arebana n’iri koranabuhanga agiye kujya atangwa n’umu Eng. witwa Uwizeye Josue, umwarimu w’umunyarwanda w’imyaka 24 wabashije gukora ubushakashatsi, anakora ubuvumbuzi bwatumye akora drone. Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo bishimiye iri koranabuhanga biteze ko rizatuma abana bazakurana ubumenyi […]

todayOctober 18, 2019 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%