Inkuru Nyamukuru

MINALOC yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango

todayOctober 23, 2019 36

Background
share close

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Minaloc yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo wasabwe kwitaba yitwaje ibya ngombwa bitandatu.
Bikozwe nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango yoherereje Umuturage witwa Ndayambaje Shinani ibaruwa imuhamagaza kwitaba ku biro by’Akagari yitwaje ibya ngombwa bitandatu birimo Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, Icyemezo cy’irondo, Icyemezo cy’Ubwiherero bwuzuye, Icyemezo cy’Uko afite akarima k’igikoni, n’icyemezo cy’uko adacuruza cyangwa adakora ibinyobwa bitemewe.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yahise yamagana ihamagazwa rikozwe kuri ubwo buryo kuko bugira ingaruka mbi ku muturage wari ukeneye serivisi runaka.
Minaloc yasabye Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Ruhango guhita bakurikirana iby’iki kibazo kandi hagafatwa umwanzuro ukwiye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDF ibuze intwari, u Rwanda rubuze umwana w’intangarugero – Perezida Kagame avuga kuri Nyakwigendera Brig Gen Andrew Rwigamba

President w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yunamiye ndetse ashima nyakwigendera Brigadier General Andrew Rwigamba watabarutse ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 azize uburwayi. Mu muhango wo ku musezeraho ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira, ubutumwa bwa President Kagame bwasomewe mu ruhame, buvuga ko umurage we uzakomeza kuranga ubutwari bw’igisirikare cy’u Rwanda kigakomera kurushaho kuko ari nabyo nyakwigendera yaharaniye.

todayOctober 23, 2019 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%