Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hadutse ubujura butobora amazu

todayOctober 24, 2019 60

Background
share close

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gutuma amarondo akora neza hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubujura.

Atangaje ibi nyuma y’aho mu mu ijoro rishyira kuri uyu wa 22 Ukwakira, abajura batoboreye inzu y’uwitwa Ngwije Wilson wo mu mudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare bakamutwara insakazamashusho (Television), imyambaro n’ibindi. Ngwije avuga ko abajura bamwibasiye kuko mu cyumweru kimwe gusa bamaze kumwiba incuro 3 zose.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kubera ubujura ubu nta tungo ryemerewe kuva mu kagari rijya mu kandi ridafite icyemezo cy’inzira. Uretse ubujura bw’amatungo cyane amagufi burimo kugaragara mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyagatare, ubu hatangiye n’ubujura bwo mu mazu ndetse no mu mirima cyane igihingwa cy’imyumbati.

Umva inkuru irambuye:

 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

“Abatuye Karama bari muri paradizo batabizi”, Mayor Nzaramba

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba aravuga ko abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo bakomeje gusaba amafunguro, ngo bari bakwiye kwihangana bagategereza imibereho myiza bazagira mu gihe gito kiri imbere. Mugenzi wacu Simon Kamuzinzi yagereranyije imibereho mu mudugudu w’icyitegererezo w’i Karama watashywe na Perezida Kagame mu mezi atatu ashize, hamwe n’utundi duce twatuwemo kera babanje kuhinubira ariko kuri ubu hakaba hamaze kuryohera abahatuye. Umva inkuru irambuye

todayOctober 24, 2019 22

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%