Inkuru Nyamukuru

Uko ibizamini byagenze bya leta mu mashuri abanza byagenze mu gihugu hose

todayNovember 4, 2019 53

Background
share close

Bamwe mu bana batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bemeza ko bazabitsinda neza kuko ikizamini bahereyeho bivugira ko kitabagoye, cyane ko biteguye neza.

Abo bana baganiriye na KT Radio kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019, umunsi ibyo bizamini byatangirijweho ku mugaragaro, bakaba bari barangije ikizamini cy’imibare ari na cyo bahereyeho, bakemeza ko kitari gikomeye.

Umva inkuru irambuye hano:

Mu Intara y’Amajyaruguru abanyeshuri ibihumbi 46.171 nibo bari gukora ibizamini bisoza amashuri abanza.
Bamwe mu banyeshuri bo muri iyi ntara baganiriye na KT Radio bayihamirije ko bagiye gukorana umwete kugira ngo bazitware neza.

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yabashimiye urugendo bakoze mu myigire yabo, abibutsa ko hari amahirwe menshi igihugu gifite bakwiye kubakiraho bakomeza umusingi w’imyitwarire n’imitsindire ishimishije, kugira ngo bazabashe gukomeza mu bindi byiciro by’amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Umva inkuru irambuye hano:

Muri gereza y’abana ya Nyagatare, 13 mu bafungiyeyo bongeye kugaragaza ibyishimo baterwa no kuba leta ibaha amahirwe yo kwiga bakagendana n’abandi muri gahunda y’uburezi, bakabasha no gukora ibizamini bafunze.

Abana bafungiye muri iyo gereza, nabo ku wa mbere bakoranye n’abandi ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Muri aya makuru ajyanye n’itangizwa ry’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza kandi, hari inkuru ivuga ko hari abana bagiye gukorera ibizamini ku bigo batari bandisteho, abandi nabo bakabura ku bigo bari bategerejweho.

Gusa ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe uburezi REB buvuga ko ibi bidakwiye kuba ikibazo kubera ko umwana yemerewe gukora ikizamini aho yaba ari hose mu Rwanda, mu gihe afite ibyangombwa byerekana ko yize umwaka wa gatandatu, akaba anafite nimero imubaruyeho (registration number).

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Hasojwe itorero ry’abafite ubumuga

Abafite ubumuga barasabwa kutitinya, bagaharanira kwigira kuko na bo bashoboye; kandi ngo n’aho bashaka kwinjira bagasanga imiryango ifunze bajye bakomanga kuko hari igihe itaba ifunze ahubwo yegetseho. Ibi babibwiwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki, ejo ku wa gatanu, ubwo hasozwaga itorero abafite ubumuga bahagarariye abandi bari bamazemo icyumweru. Iri torero ry’abafite ubumuga ryabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, i Huye, ryitabiriwe n’abafite ubumuga bahagarariye abandi 501, harimo ab’igitsinagabo 320 n’abigitsinagore 181. […]

todayNovember 2, 2019 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%