Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa kane ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Akarere ka Musanze byibasiye amazu n’imyaka y’Abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Muko, Kimonyi na Nkotsi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko bwahise butangira gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza mu kubona aho baba bakinze umusaya mu gihe hagishakishwa ubundi bushobozi bwo kubatuza no kubakura mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Gafishi Sebahagarara umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze yavuze ko batangiye gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza harimo kubacumbikishiriza mu baturanyi, abandi bafashwa kubonerwa amacumbi baba bakodesheje, no kunganira abatishoboye kubona aho baba bakinze umusaya.
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza n'abatumirwa be baragaruka ku byemezo bifatwa na Minisiteri y'Uburezi, by'umwihariko bavuge ku cyemezo kwigisha mu rurimi rw'icyongereza mu mashuri abanza. Anne Marie ari kumwe na Oswald Mutuyeyezu (Umunyamakuru), Batamuriza Joyce (Umurezi), Iraguha Prudence (Art For Peace).
Post comments (0)