Leta y’u rwanda irateganya guha akazi abarimu bashya bagera ku 7,214 mu mwaka utaha w’amashuri wa 2020, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB).
Umuyobozi mukuru wa REB Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana mu byumba by’amashuri, kugira ngo amashuri mashya ari kubakwa abone abayigishamo ndetse n’umubare w’abana umwarimu yigisha ugabanyuke.
REB ivuga ko hakenewe abarimu bo mu mashuri abanza bagera ku 3,799, ab’amashuri yisumbuye 3,415, n’abarimu 386 bo mu mashuri y’ubumenyingiro TVET.
Aya makuru agiye ahagaragara mu gihe bamwe mu barimu bafite ubwoba ko batazaba bafite akazi mu mwaka utaha w’amashuri kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo bemererwe kwigisha.
Dr. Ndayambaje yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko hamaze gukorwa urutonde rw’abarimu batujuje ibisabwa bagomba gusimbuza ariko yirinda gutangaza umubare wabo, avuga ko mu gihe bagitegereje umwanzuro, bazakomeza akazi kabo.
Kugeza ubu mu rwanda habarurwa abarimu 65,000. 98.6% bigisha mu mashuri abanza bakaba bujuje ibisabwa, mu gihe mu mashuri yisumbuye, abujuje ibisabwa banganga na 76%.
Post comments (0)