Inkuru Nyamukuru

Huye: Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga

todayDecember 18, 2019 47

Background
share close

Ku bufatanye n’urwego rushinzwe iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gifasha abashaka n’abatanga akazi.

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya Gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.

François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB, avuga ko uretse kwifashishwa n’abashaka akazi cyangwa abashaka abakozi, iki kigo kizafasha n’abifuza guhanga imirimo.

Iki kigo kikaba ari umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona internet kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na internet abifuza serivisi yo kubona umurimo bazajya bifashisha nta kiguzi.

Hashyizweho n’imodoka zirimo mudasobwa n’ikoranabuhanga zizajya zijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekerwa uko babyitwaramo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute: Ibikorwa byo kwimura abatuye mu bishanga mu mugi wa Kigali

Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza aragaruka ku bikorwa byo gusenyera abaturage batuye mu bishanga n'ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga; muri gahunda ubuyobozi bw'umugi wa Kigali buvuga ko igamije kurokora ubuzima bwabo. Anne Marie ari kumwe na Bayingana Emmanuel (Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Kicukiro), Ramba Marc (Umusesenguzi) na Umutoni Gatsinzi Nadine (Vice Mayor - Umugi wa Kigali)

todayDecember 18, 2019 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%