Huye: Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n'urwego rushinzwe iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gifasha abashaka n'abatanga akazi. Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya Gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n'abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira. François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB, avuga ko uretse kwifashishwa n’abashaka akazi cyangwa abashaka abakozi, iki kigo kizafasha n'abifuza […]
Post comments (0)