Imiryango irafashwa kubaka igihugu hibandwa ku yahungabanye n’ibanye nabi
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yashojwe kuri uyu wa gatanu, irashima uruhare rw'umuryango nyarwanda mu kubaka igihugu, ariko ko nyuma yo gufashwa kuva mu bukene imiryango ikwiriye gushyirirwaho gahunda zigisha kubana neza no kurera abana bavuka. Mu kiganiro cyatanzwe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimiye abaturage baturuka mu miryango y'Abanyarwanda, uruhare bagaragaza mu guteza imbere gahunda zo kwishakamo ibisubizo nka gacaca, abunzi, inteko z'ababyeyi, imihigo, umuganda n'izindi. Umubikira witwa Uwamariya Immaculée […]
Post comments (0)