Inkuru Nyamukuru

Kubona imodoka byatangiye kugora abajya kwizihiza Noheli

todayDecember 24, 2019 31

Background
share close

Kuva ku wa mbere tariki 23 Ukuboza 2019, n’ubwo haburaga iminsi ibiri ngo umunsi wa Noheri ugere, imodoka ziva i Kigali zerekeza mu ntara zitandukanye zari zatangiye kubura, ku buryo bamwe mu bagenzi badafite icyizere cyo kuzasangira Noheli n’imiryango yabo.

Umunyamakuru wa KT Radio wageze kuri gare ya nyabugogo Ku isaa kumi z’umugoroba yasanze ibigo bitwara abagenzi birimo gutanga amatike ya saa moya n’igice z’ijoro kubera ko amatike ya mbere yaho yari yashize.

Hari abagenzi bavugaga ko ikibazo bafite ari ubuke bw’imodoka za bimwe mu bigo bitwara abagenzi RITCO
Kugeza ubu ntacyo Ishyihahamwe ry’abatwara abagenzi mu modoka(ATPR) ryari ryatangaza ku bijyanye na gahunda y’umwihariko wo gutwara abagenzi mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

ibi bikaba bimenyerewe ko hari abantu barara mu nzira cyane cyane ku mabaraza y’ibiro bikatirwamo amatike muri gare i Nyabugogo, kubera kubura imodoka zibageza mu miryango yabo mu gihe cya Noheri n’ubunani.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo atari umuhanuzi, iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira indi igataha, u Rwanda rukomeza kugenda rugera ku byiza. Ni mu ijambo rigufi, President Kagame yavuze asoza Inama ya 17 y’Igihugu y’Umushyikirano wa 2019. Umukuru w’igihugu yashimiye abantu bose bitabiriye inama y’umushyikirano, abasaba gutahana umukoro wo kuzirikana ko hari byinshi Abanyarwanda babatezeho. Umva Perezida Kagame hano:

todayDecember 20, 2019 19

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%