Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Aborozi barasabwa gufatira inka ubwishingizi

todayDecember 25, 2019 32

Background
share close

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba aborozi gufatira inka zabo ubwishingizi kugira ngo ipfuye nyirayo ayirihwe.

Abitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri 24 Ukuboza inka y’uwitwa Bayingana Ronald wo mu mudugudu wa Rutare akagari ka Rutare umurenge wa Rwempasha igwiriye mu mwobo wacukuwe hagamijwe gushyirwamo amapoto ajyana umuriro w’amashanyarazi ku ikusanyirizo ry’amata rya Rwempasha igahita ipfa.

Pasiteri Rutembesa Athanase uvuga mu izina ry’umuryango wa Bayingana Ronald avuga ko urupfu rw’inka yabo rwabateye igihombo kuko uretse kuba yakamwaga ngo yanahakaga akifuza ko ubuyobozi bwacishije imyobo mu rwuri rwabo bwayishyura nibura miliyoni imwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko imirimo yo gushyira amapoto muri iyo myobo iri hafi kurangira ariko nanone agasaba abaturage kuba bashatse uko bayitwikira hifashishijwe ibiti kugira ngo hirindwe impanuka.

Abaturage b’umudugudu wa Rutare bavuga ko iyi myobo imaze umwaka icukuwe ndetse ngo ikaba imaze kugwamo inka 3 habariwemo iya Bayingana yapfuye kuri uyu wa 24 Ukuboza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubitse urubanza rwa Nsabimna Calixte ku byaha ashinjwa yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019. Urubanza rukaba rwimuriwe tariki ya 17 Mutarama 2020 ku mpamvu z’isano ivugwa n’ubushinjacyaha kubera urundi rubanza rushobora guhuzwa n’ibyo Nsabimna akurikiranwe ho. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko hari ibirego byo mu rukiko rwa Gisirikare biregwamo umusirikare wahoze mu ngabo za RDF bishobora […]

todayDecember 24, 2019 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%