Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rutakaza toni miliyoni 45 z’ubutaka buri mwaka

todayDecember 25, 2019 26

Background
share close

Abashakashatsi bahujwe na Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), bagaragaza ko amazi n’ubutaka by’u Rwanda birimo kwangirika ku rugero rukabije.

Babigaragaje mu biganiro byabaye kuwa mbere tariki 23 Ukuboza, aho basuzumaga icyakorwa kugira ngo barinde u Rwanda guhura n’ubutayu.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ibyogogo by’imigezi n’ibiyaga mu Kigo gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Kwitonda Filippe wari mu bitabiriye ibyo biganiro, avuga ko u Rwanda rutakaza toni z’ubutaka zingana na miliyoni 45 buri mwaka. Ahanini ubwo butaka bukaba ari ubwo hejuru buhingwaho.

Kwitonda avuga ko kugira ngo aho hantu havuye ubutaka hazongere kwera ibiribwa, bitwara imyaka itari munsi y’100.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abanyonzi n’abamotari barasabwa gufata iya mbere mu kurinda umutekano

Abatwara amagare na moto bo mu Karere ka Musanze barasabwa kuba ab’imbere mu gusigasira umutekano, no kuwurinda ko hagira abawuhungabanya. Muri gahunda yateguwe na Polisi y’u Rwanda yitwa “Gerayo Amahoro”, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yibukije abatwara amagare na moto kuba ku isonga mu gutahura no gutanga amakuru y’uwo bakekaho imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu. Umva inkuru irambuye hano:

todayDecember 25, 2019 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%