Abafite indangamuntu bagiye kuzikoresha bivuza mu mwanya w’ikarita ya RAMA
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko kuva ku itariki ya 01 Gashyantare 2020, abanyamuryango b’ishami ryacyo rya RAMA, bazemererwa gukoresha n’indangamuntu bivuza, nk’uko basanzwe bakoresha amakarita. RSSB ivuga ko kugira ngo bishoboke yahuje umwirondoro w’abanyamuryango bayo n’amakuru y’ikigo cy’igihugucy’indangamuntu (NIDA). Gusa ngo bitewe n’uko hari abo amakuru atabashije guhuzwa, buri munyamuryango asabwa kujya yitwaza indangamuntu ye n’ikarita asanzwe yivurizaho cyangwa ikiyisimbura kugira ngo ku bo amakuru atarahuzwa bikorwe n’abakozi […]
Post comments (0)