Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi

todayJanuary 31, 2020 95

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41, ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi.

Amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’akarere Kayitare Jacqueline avuga ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, Umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze.

Ku rutonde rw’abahagaritse akazi hariho abanyamabanga nshingwabikorwa batandatu bayoboraga imirenge ya Nyamabuye, Nyarusange, Shyogwe, Kabacuzi, Rugendabari na Nyabinoni.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari banditse basaba guhagarika akazi ni 14 n’ababungirije, bari bashinzwe iterambere bane.

Hari kandi abayobozi b’amashami bane mu mashami, iry’imiyoborere myiza, ubuhinzi, imibereho myiza n’iterambere, n’umukozi wari ushinzwe inozabubanyi (public relations) n’umukozi w’akarere wari ushinzwe ibidukikije.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hatangijwe gahunda nshya yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage

Ku wa gatatu tariki 29 Mutarama, I Kigali hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurwanya ubukene. Ni gahunda u Rwanda rufatanyijemo n’umuryango w’abibumbye ishami ry’u Rwanda. Ikazatangirira mu turere 5 tugaragaramo ibipimo by’ubukene biri hejuru kurusha utundi aritwo Nyamagabe, karongi, rutsiro, burera na kirehe. Umva inkuru irambuye hano:

todayJanuary 30, 2020 119

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%