Inkuru Nyamukuru

Itorero ADEPR rigiye gutangira inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge

todayFebruary 5, 2020 50

Background
share close

Nyuma yo kubona ko hari abagize uruhare muri Jenoside barangiza ibihano bagera mu ngo zabo bakananirwa kubana n’abo basanze, ntibanabashe kwiyunga n’abo biciye ababo, itorero ADEPR ryiyemeje gutangiza inyigisho z’isanamitima.

Nyuma y’akarere ka Gasabo, mu Karere ka Nyanza iki gikorwa cyatangijwe ejo ku wa kabiri kandi hifujwe ko byazagera mu kwezi kw’Ukwakira k’uyu mwaka wa 2020 byibura muri buri karere hari paruwasi imwe yageze ku isanamitima.

Inyigisho z’isanamitima itorero ADEPR rigiye gukorera mu Karere ka Nyanza zagenewe Abakirisito bo mu maparuwasi atatu ari hafi y’umujyi wa Nyanza aherereye mu Mirenge ya Mukingo, Busasamana, Rwabicuma na Kigoma.

Zizahabwa abakoze Jenoside barangije igifungo, abagore barimo abarokotse Jenoside n’abagore b’aba bagabo barangije igifungo ndetse n’urubyiruko rukomoka kuri izi mpande zombi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

ABASIRIKARI BAKURU BIGA MU ISHURI RYA GISIRIKARI I NYAKINAMA MU RUGENDOSHURI RWO KUREBA POLITIKI YO Y’IMIDUGUDU YA KIJYAMBERE

Kuri uyu wa kabiri, itsinda rigizwe n’abasirikari b’aba officier bakuru ryakoreye urugendo shuri mu Ntara y’Amajyaruguru, rugamije kumenya uko intara ihagaze mu bijyanye no gutuza abantu mu midugudu ya kijyambere. Iri tsinda ry’abasirikari biga mu ishuri rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze rivuga ko ibyo ryagaragarijwe bigiye kurifasha gukora ubushakashatsi buzatanga icyerekezo mu nzego za gisivile cyo gufasha umubare […]

todayFebruary 5, 2020 47

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%