Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatorewe kuyobora Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD

todayFebruary 8, 2020 35

Background
share close

Perezida Kagame yatorewe kuyobora Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

Izi nshingano akaba yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye i nama ya 33 y’umuryango w’Africa yunze ubumwe (AU)

Perezida Kagame azaba afite izi nshingano mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva muri 2020 kugeza muri 2022.

Inama ya 33 y’umuryango w’Africa yunze ubumwe ifite intego yo gucecekesha imbunda kugira ngo iterambere rya Africa rishoboke. “Silencing the Guns: Creating Conducive Conditions for Africa’s Development”.

Uyu mushinga ugamije kuvana imbunda mu maboko y’abazitunze batabyemerewe muri Africa, wanashyizeho igihe ntarengwa bakaba bazishyikirije ubuyobozi muri Nzeri 2020 bakanizezwa ko ntayindi nkurikizi izabaho nibabyubahiriza.

Ikigo mpuzamahanga cya Stockholm gikora ubushakashatsi ku mahoro (SIPRI), kivuga ko munsi y’ubutayu bwa Saharan aho u Rwanda ruherereye, muri 2018 habaye ubushyamirane burimo imbunda mu bihugu 11.

Ibyo bihugu ni Burkina Faso, Cameroon, republica ya centere africa, Repubilica iharanira demukarasi ya Congo, Ethiopia, Mali, Niger, Nigeria, Somalia, Sudan, na Sudan y’epfo.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’umwaka y’ikigo mpuzamahanga cya Stockholm, ahabaye ubushyamirane burimo imbunda, ahenshi usanga bwaragiye bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu n’uturere.

Urugero rutangwa hano ni mu kibaya cy’ikiyaga cya Chad na Sahel, bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’udutsiko tw’abahezanguni b’abayisilamu n’andi mahuriro y’abagizi ba nabi bakoresha imbunda mu guhungabanya umutekano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hegitari 73 z’umuceri na 40 z’ibigori nizo zimaze kumenyekana ko zangijwe n’imvura

Hegitari 73 z’umuceri na 40 z’ibigori nizo zimaze kumenyekana ko zangijwe n’umuvu w’amazi mu karere ka Nyagatare, nyuma y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa. Ni mu gihe kandi abaturage 5 bomu murenge wa Kiyombe nabo amazu yabo yasenyutse Uretse imyaka yangijwe n’umwuzure umuhanda ugana Gihengeri mu murenge wa Mukama ntukiri nyabagendwa ndetse n’amatiyo akura amazi ku ruganda rwa Gihengeri akaba yaracitse. Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga […]

todayFebruary 6, 2020 33

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%