Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali igiye guhugura abagore 150 ku kunoza ubucuruzi

todayFebruary 20, 2020

Background
share close

Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na kompanyi ya Resonate Workshops, bagiye guhugura abagore 150 bo mu makoperative anyuranye, ku gucunga neza ubucuruzi bwabo.

Ayo mahugurwa azahabwa abagore bakora imyuga yo kuboha, kudoda n’ubukorikori bunyuranye bo mu makoperative yo mu mirenge ya Gisozi na Gatsata yo mu karere ka Gasabo n’uwa Kimisagara muri Nyarugenge.

Umuyobozi mukuru wa Resonate Workshops, Norette Turimuci, yavuze ko ayo mahugurwa agamije gutuma abagore bigirira icyizere kuko cyari imbogamizi ku buringanire n’ubwuzuzanye, ngo ari cyo cyakomeje kubabuza amahirwe atandukanye.

Muri 2018, imibare ku rwego rw’igihugu yagaragaje ikinyuranyo kinini mu bagabo n’abagore bari muri bizinesi, aho 26% gusa za business ari iz’abagore.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%