Inkuru Nyamukuru

MINALOC yasabye uturere kubakira imiryango ibihumbi 11 bitarenze Werurwe 2020

todayFebruary 24, 2020 35

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arasaba ubuyobozi bw’uturere kurangiza kubakira abatishoboye mbere y’uko itumba ryo mu kwezi kwa Mata kw’uyu mwaka rigera.

Prof Shyaka yabisabye akarere ka Bugesera, ariko anabwira uturere twose muri rusange, ko hagomba gukorwa umuganda udasanzwe kugira ngo inzu z’abatishoboye zizabe zabonetse hagati mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2020, n’ubwo zizatahwa nyuma yaho mu kwezi kwa Kamena.

Harateganywa kubakwa inzu ibihumbi 11 mu gihugu hose bitarenze ukwezi kwa Kamena, buri nzu ikaba yaragenewe amafaranga ibihumbi 700 y’ibikoresho, ibisigaye akaba ari ibikorwa by’amaboko y’abaturage.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

AVEGA yatubereye ishuri ry’ubudaheranwa – Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko umuryango AVEGA-Agahozo w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye Abanyarwanda ishuri ry’ubudaheranwa kubera uko abanyamuryango bawo bikuye mu bibazo bikomeye, ubu bakaba babayeho nk’abandi. Yabigarutseho ku cyumweru tariki 23 Gashyantare, ubwo uwo muryango wizihizaga isabukuru yawo y’imyaka 25, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu banyamuryango bawo. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 24, 2020 112

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%