Inkuru Nyamukuru

Yamaze imyaka ine arwaye umutima awukira mu byumweru bibiri

todayFebruary 27, 2020 38

Background
share close

Simpunga Erneste warwaye umutima akagira amahirwe yo guhura n’abaganga b’inzobere bamuvuye agakira, aravuga ko afite inzozi zo kwiga akaba inzobere mu kuvura umutima kuko abawuvura bakiri bake.

Ku myaka 14 ngo nibwo yamenye ko arwaye umutima, agize imyaka 16 ajya kwa muganga bakomeza kumuha imiti yo kumworohereza, kugeza habonetse abaganga b’inzobere bamubaze nyuma y’imyaka ine ahita akira nyuma y’ibyumweru bibiri bamubaze. Ubufasha yahawe n’ububabare abarwaye umutima bagira ngo nibyo byatumye afata icyemezo cyo kuminuza akaba inzobere mu kuvura umutima.

Kuva abo baganga b’inzobere bamuvuye ubuzima bwe ngo bwakomeje kugenda neza kuko yakomeje kwiga n’ubwo uwo mwaka yabazwemo yari yahagaritse ishuri, ubu akaba abasha gutwara igare akava i Kigali akajya i Bugesera akanagaruka ntagire ikibazo na kimwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yashyizeho abayobozi bashya muri Minisiteri n’ibigo bya Leta. Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira: Dr Ngamije Daniel yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Uwamariya Valentine aba Minisitiri w’Uburezi, Dr Bayisenge Jeannette aba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Mpambara Ines yagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Madamu Kayisire Marie Solange yagizwe Minisitiri ushinzwe […]

todayFebruary 27, 2020 27

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%