Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rurateganya kugabanya Malariya kugeza kuri 90% muri 2030

todayMarch 10, 2020 25

Background
share close

U Rwanda rurateganya ko mu mwaka wa 2030 malariya izaba yagabanutse ku rugero rwa 90%.

Ibi bikaba ari bimwe mu byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo hifashishijwe utudege tutagira abadutwara (Drones).

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko ubwo buryo buziye igihe, bukazafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo guhashya Malariya.

Yakomeje avuga ko ubwo buryo budakuyeho ubusanzwe abaturage bakoreshaga mu kwirinda Malariya, ari yo mpamvu harimo gutangwa inzitiramibu zigera kuri miliyoni 7,500 zihabwa abaturage bo hirya no hino mu gihugu.

Ikindi ngo ubwo buryo burahendutse kuko akadege kamwe gakora ahantu hagombye gukorwa n’abantu benshi bafite n’ibikoreho byinshi kandi bihenze nk’amapompo, imiti, ibyo kwingira n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%