Inkuru Nyamukuru

Igikorwa cyo kwimura abatuye “Bannyahe” byatangiye

todayMarch 14, 2020 42

Background
share close

Ejo ku wa gatanu, mu mudugudu wa Kangondo ya mbere, akagari ka Nyarutarama, hasanzwe hazwi nko muri Bannyahe, hatangiye igikorwa cyo kwimura imiryango 182 yari ituye mu gishanga gitandukanya Kangondo ya mbere na Kibagabaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko bwakoze iki gikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abatuye muri icyo gishanga, nyuma y’uko imvura imaze iminsi igwa, isenye amazu 20, mu gihe andi agera ku 130 bigaragara ko yangiritse ku buryo ashobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Pauline Umwari yavuze ko bateganyije miliyoni 25 zo guha abaturage bari kwimurwa kugira ngo babashe gushaka andi mazu bakodesha. Buri muryango ukaba uri guhabwa ibihumbi 90000 yo gukodesha mu gihe bategereje ko amazu ari kubakwa I Busanza yuzura.

Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bukaba buvuga ko aya mazu agera kuri 392 azuzu mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Mu minsi ishize umuyobozi bw’umugi wa Kigali bwatangaje ko bitarenze Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa.

Umuyobozi w’umugi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko hagiye kwimurwa imiryango irenga 1,000 mu buryo bwihuse, icyo gikorwa kikaba giteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gukodeshereza inzu abatishoboye bazimurwa, no kubafasha kubaho mu gihe hazaba hagishakishwa uko batuzwa mu buryo buhamye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itandukaniro riri hagati ya coronavirus, grippe na allergies

Icyorezo cya COVID 19 gikomeje guhagarika ibikorwa n’ubuzima bw’abantu ahantu hatandukanye ku isi. Kugeza ubu abantu bagera ku 4,700 akaba ari bo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara , mu gihe abandi ibihumbi 125 bakomoka mu bihugu 118 barwaye. Kubera ubukana bwa coronavirus n’uburyo ikwirakwira, abantu basanzwe bagira allergies n’abarwaye grippe batahwa n’ubwoba bakeka ko baba baranduye iki cyorezo. Gutandukanya izi ndwara zose bikaba ari ingenzi. Mugenzi wacu Nadia Uwamariya akaba yaduteguriye […]

todayMarch 14, 2020 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%