Inkuru Nyamukuru

COVID 19: Gushyingura muri iyi minsi bigomba gukorwa n’abantu bake bagize umuryango – Ubuyobozi

todayMarch 25, 2020 57

Background
share close

Muri iki gihe hafashwe ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Covid 19, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko gushyingura bikwiye gukorwa n’abantu bacye bagize umuryango.

Abitangaje mugihe abaturage b’umudugudu wa Kabare akagari ka Kabare bagaragaza impungenge z’ukuntu baribushyingure umuturage wabo waraye yitabye Imana kandi mu baje gutabara harimo abagize umuryango we batuye I Kigali.

Mushabe David Claudian avuga ko gushyingura muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya CoronaVirus bikorwa n’abantu bacye bagize umuryango. Yibutsa kandi abifuza kugana akarere ko babanza kunyura mu buyobozi bw’aho batuye bagahabwa uburenganzira, aho kugenda bacengacenga ubuyobozi, kuko uretse gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bashobora no kwanduza abandi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yafashwe afunguye akabari acibwa amande y’ibihumbi 50

Uwitwa Hakuzimana Venuste yaciwe amande y'ibihumbi 50 nyuma yo gufatwa afunguye akabari. Aya makuru yemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo Nsengimana Aimable wavuze ko uyu mugabo yaciwe amande kuko ejo kuwa mbere yafashwe afunguye akabari anakiriramo abakiriya. Bwana Nsengimana  avuga ko abakiliya nabo baciwe ibihumbi 10 kuri buri muntu. Mu murenge wa Busogo hamaze gufatwa abantu umunani barenze ku mabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 na bo baciwe amande, […]

todayMarch 24, 2020 33

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%