Inkuru Nyamukuru

Nyakabanda: Abatishoboye bahawe ibiribwa bizabafasha mu gihe cya COVID-19

todayMarch 27, 2020 26 2

Background
share close

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Nyakabanda ya mbere, umurenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge bibumbiye hamwe maze baremera imiryango 7, igizwe n’abantu 27 bari bamaze iminsi badafite ibyo kurya.

Abagize iyi miryango bavuga ko muri iyi minsi hashyizweho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, batabasha kujya mu kazi kabatunga umunsi ku wundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabanda ya mbere, Mbanza Clarisse yabwiye KT Radio ko iki gitekerezo cyatanzwe n’abaturage ubwabo ku rubuga rwa Whatsapp kugirango bafashe bagenzi babo badafite ibyo kurya, mu gihe hagitegerejwe ubundi bufasha.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

COVID19 – Aborozi b’inkoko bari kugwa mu gihombo

Aborozi b’inkoko bo mu karere ka Huye baravuga ko muri iki gihe hashyizweho ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, hakwiye kurebwa uburyo nabo umusaruro wabo wagera mu ngo kugira ngo badahomba. Aba borozi baravuga ibi mu gihe amagi n’inyama z’inkoko bitangiye kubabana byinshi kandi badafite isoko rihagije ryo kubicuruzaho, ndetse n’ububiko bukababana buto. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yo ivuga ko igiye kwiga kuri iki kibazo. Umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 27, 2020 76

Post comments (2)

  1. Rwema Felix on March 28, 2020

    Nukuri abo Bantu bafite umuti ukunda byakabaye byiza muriyimisi dusanjyiye ibyo dufite bakoze cyane imana ibahe imigisha

  2. Eugene on March 28, 2020

    mbega ibintu bishimishije nukuri mbasabiye umugisha kumana, ikinigikorwa bakoze gikorwa n’abantu bakeya
    nyagasani abasubirize aho bakuye
    gusa n’abandi barikwisuganya barihafi gukora igikorwa nkiki.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%