Amajyaruguru: Menya ibintu byagoye abayobozi mu gukumira icyorezo cya Covid-19
Inzego z’ibanze, izishinzwe ubuzima, umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye mu ntara y’amajyaruguru zikomeje gufatanya muri gahunda yo gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Mu kiganiro guverineri w’intara Gatabazi Jean Marie Vianney aheruka kugirana na KT Radio, yavuze ku myitwarire iri mu byiciro birindwi, yaranze abaturage bo mu ntara yatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye ko kubumvisha ko bafite inyungu zo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturarwanda. […]
Post comments (0)