Inkuru Nyamukuru

Covid-19 ntiyahungabanyije gahunda y’abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA

todayMay 13, 2020 42

Background
share close

Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) rutangaza ko gahunda y’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itahungabanyijwe n’ibihe bigoye byatewe na Covid-19 kuko rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.

Mu bafata iyo miti haba harimo abatayifatira ahegereye aho batuye bitewe n’impamvu zabo, cyane ko umuntu aba yemerewe kuyifatira aho ashaka hose mu gihugu, muri iki gihe ingendo zitemewe ahantu hose ngo hakaba hari abo byagoye kuyibona ariko urwo rugaga rukaba rwarabagobotse.

RRP+ ifite abanyamuryango ibihumbi 130 bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bakurikiranwa n’abajyanama b’urungano 5,225 bafatanyije n’abakozi b’uwo muryango baba mu turere, bakanamenya imibereho ya buri munsi y’abanyamuryango ku buryo hagize uremba ahita afashwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abantu 23 bafashwe basengera ku muturanyi, bati “Turasengera ibyifuzo byo gukiza COVID-19”

Mu karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 23 barimo gusengera mu rugo rw’umuturage witwa Habumurenyi Jean Damascene wo mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yatangarije KT Radio ko ayo makuru bayahawe n’abaturage kandi ngo byari bimaze kuba akamenyero kuko muri urwo rugo hahoraga abantu baje kuhasengera no mu gihe cya guma mu rugo. […]

todayMay 13, 2020 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%