Kurangiza imanza na cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga birakumira iteshwagaciro ry’imitungo
Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) hamwe n'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga, ngo bizakumira amakosa y'abahesha b'Inkiko n'abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y'abantu. MINIJUST na RDB bavuga ko ubu buryo bwashyizweho nyuma y'Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry'inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y'inyandikompuruza. Aya mateka yatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, ari hamwe n'Amabwiriza mashya y'Umwanditsi […]
Post comments (0)