Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abibasiwe n’Ibiza bashyikirijwe ibiribwa

todayMay 15, 2020 33

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho ingaruka n’ibiza byibasiye uturere dutandukanye na Gakenke irimo.

Ni ibiribwa bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) aho imiryango 260 yo mu mirenge ya Rusasa na Mugunga mu karere ka Gakenke yahawe Toni 14 z’ibiribwa bigizwe na kawunga n’ibishyimbo.

Minisitiri Shyaka avuga ko n’ubwo hari byinshi byangiritse, bidakwiye guca intege abaturage, abasaba gushyira imbere umuhate wo gukora ariko by’umwihariko bava mu manegeka.

Yabasabye kutiheba kuko hari imbaraga nyinshi zizakoreshwa yaba mu muganda abaturage bazafatanya n’abayobozi kugira ngo ibyangijwe byongere bisanwe.

Iyi miryango ni imwe mu yaherukaga kugerwaho n’ingaruka z’ibiza byabibasiye bihitana bamwe, abandi amazu arasenyuka kugeza ubu hakaba hari imiryango myinshi icumbikiwe mu bigo by’amashuri.

Aba ni bamwe mu baturage bahawe inkunga, baganiriye na Ishimwe Rugira Gisele.

Muri rusange Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yamaze gushyikiriza akarere ka Gakenke ibiribwa bipima toni zisaga ibihumbi 75, igisigaye akaba ari ukubishyikiriza abagenerwabikorwa bo mu miryango 1413 yo muri aka karere yagizweho ingaruka n’ibiza.

Ibiza biheruka kwibasira uturere dutandukanye byashegeshe akarere ka Gakenke ku kigero cyo hejuru kurusha utundi turere kuko byahitanye abaturage 23, bisenya amazu y’imiryango isaga 1600 isigara iheruheru imihanda n’imyaka birangirika.

Mu Karere ka Gakenke habarurwa imiryango 5.000 ituye mu manegeka.

Aba bayobozi bakaba basuye n’ibice bitandukanye biheruka kwangizwa n’ibiza mu karere ka Nyabihu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abo impushya z’agateganyo zarangiye bari muri #GumaMuRugo bazafashwa gukorera iza burundu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora. Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije w’iryo shami rya Polisi y’u Rwanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda, kikaba cyari kigamije kuvuga uko ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda bihagaze muri iki gihe. Ku […]

todayMay 15, 2020 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%