Inkuru Nyamukuru

Uganda igiye kurekura abandi Banyarwanda 176 bafunze

todayMay 15, 2020 37

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushizwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko Leta ya Uganda yagaragarije u Rwanda urutonde rw’abazarekurwa mu cyumweru gitaha, ubu hakaba hari gukorwa igenzura ngo hamenyekane uburyo bari bafunzwemo.

Yavuze ko ibiganiro hagati ya Angola nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda bikomeje, kugira ngo hategurwe inama igomba kuzasuzuma intambwe yamaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro byabanje. Iyi nama ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Biruta kandi yanavuze ku mubano w’u Rwanda na Tanzaniya, avuga ko hari ibyo ibihugu byombi byagombaga kubahiriza mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus cyaduka, gusa avuga ko hakomeje ibiganiro kugira ngo hanozwe umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ku birebana n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Dr. Biruta yavuze ko hataba inama nyinshi z’abakuru b’ibihugu bitewe n’ingingo ivuga ko ibihugu bigize uyu Muryango byose biba bigomba guhagararirwa mu nama, ari nayo mpamvu inama zitaba kenshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubwishingizi bw’ingurube

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irateganya gutangiza gahunda y’ubwishingizi bw’ingurube nk’itungo ryorowe n’abatari bake, aborozi bazo bakavuga ko babyakiriye neza kuko bizabarinda guhomba mu gihe haje ibyorezo. Gahunda yo guha ubwishingizi ingurube nitangira, izaba isanze iyari ihari yo kwishingira inka z’umukamo yari imaze igihe, Leta ikaba yarayishyizeho mu rwego rwo kugoboka aborozi mu gihe habaye ikibazo. Umva inkuru irambuye hano:

todayMay 15, 2020 75

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%