Inkuru Nyamukuru

Umuryango, Isooko tuvomamo imbaraga mu bihe bikomeye – Jeannette Kagame

todayMay 15, 2020 38

Background
share close

Madam Jeannette Kagame asanga muri ibi bihe isi ikomeje kuba mu gihirahiro kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bidashoboka ko abantu bamenya iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi.

Nubwo ari uko biri ariko, Jeannette Kagame aremeza ko akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize ari ikintu kidashobora guhinduka uko byagenda kose.

Ni mu ijambo Jeannette Kagame yageneye umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, aho yafashe umwanya ashimangira inshingano za buri wese mu kubungabunga ubusugire n’ubuzima bw’abagize umuryango.

Mu ijambo rikubiyemo ubutumwa burebure mushobora gusanga kuri Kigalitoday.com, Jeannette Kagame yavuze ko iyo usubije amaso inyuma ukareba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhashya covid19, no guhangana n’ingaruka zayo ku buzima, by’umwihariko abababaye cyane, nta kindi umuntu yakora kitari ugushima ibirimo gukorwa no kubishyigikira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda igiye kurekura abandi Banyarwanda 176 bafunze

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushizwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh. Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko Leta ya […]

todayMay 15, 2020 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%