Inkuru Nyamukuru

Musanze: Akarere kahagaritse ku mirimo abayobozi bavugwaho gukubita abaturage

todayMay 15, 2020 61

Background
share close

Nyuma y’uko urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi abayobozi bane bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage bayoboye, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwahagaritse abo bayobozi mu gihe bakirimo gukorwaho iperereza

Abatawe muri yombi ni umuyobozi w’umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Jean Paul, uw’akagari Kabeza Tuyishime Jean Leonidas n’aba Dasso babiri bakorera muri uwo murenge barimo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Bose batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 bashinjwa gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.

Ku murongo wa telefoni, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yabwiye Mutuyimana Servilien wa KT Radio ko umwanzuro wo guhagarika abo bayobozi wafashwe hakurikijwe amategeko.

Ingingo y’121 yo mu mategeko ahana ibyaha muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukomeretsa undi, amukubita cyangwa se amusagararira ku buryo bwa kiboko kandi bubabaje aba akoze icyaha.

Mu gihe abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

Mu gihe icyo cyaha gikorewe umwana, umubyeyi, uwo bashakanye cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere y’umubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itatu, ariko kitarenze imyaka umunani, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%