Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yemereye abibasiwe n’ibiza inkunga ya Miliyoni 50 RWF

todayMay 16, 2020 28

Background
share close

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, ambasaderi Vrooman, yavuze ko iyo ari inkunga ya USAID izahabwa Care International kugira ngo hatangwe ubutabazi, hose mu karere ka Ngororero.

Uyu ni Peter Vrooman mu butumwa yanyujije kuri Twitter:

Imvura iherutse kugwa mu ijoro ryo ku itariki 06 Gicurasi 2020, yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zigera mu 1000 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango inyuranye mu baturanyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abibasiwe n’Ibiza bashyikirijwe ibiribwa

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n'icyorezo cya Covid-19. Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho ingaruka n'ibiza byibasiye uturere dutandukanye na Gakenke irimo. Ni ibiribwa bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) aho imiryango 260 yo mu mirenge ya Rusasa na Mugunga mu karere ka Gakenke yahawe […]

todayMay 15, 2020 33

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%