Kugurana abashoferi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya byakuweho
Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi. Uko kugurana abashoferi byari byashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo byagiye biba ku bashoferi batwara imizigo bikadindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigenewe abanyamakuru, riravuga ko ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, byahuje intumwa […]
Post comments (0)