Ingoro z’Umurage zamuritse ibihangano by’abari n’abategarugori hifashishijwe ikoranabuhanga
Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ingoro z’umurage ku isi. Ni igikorwa cyaranzwe no kwerekana ibihangano by’abari n’abategarugori 35, bigaragaza uburyo imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda yifashe. Kwerekana bihangano byakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga ryo kuganira kw’abantu bari hirya no hino ku isi ariko barebana imbonankubone, mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.
Post comments (0)