Inkuru Nyamukuru

Umuturage yatunganyije umuhanda wa kilometero mu gihe cya #GumaMuRugo

todayMay 19, 2020 17

Background
share close

Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Rukundo uyu ubusanzwe akora umurimo w’ubunyonzi. Kuva Gumamurugo yatangira na we yatangiye gusibura imiferege y’uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometero, ugereranyije.

Avuga ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yari yabonye ko iriba ryo mu kabande bamwe bavomaho igihe cyose, abandi benshi bakaryifashisha iyo amazi yo muri robine yagiye, ryari ryuzuyemo igitaka cyazanywe n’isuri, ku buryo kurivomaho n’ijerekani byasabaga kuyihengeka.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IBUKA irifuza ko Kabuga Felicien yaburanishirizwa mu Rwanda

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA uratangaza ko Kabuga Felicien azanwe kuburanira mu Rwanda aho yakoreye icyaha byarushaho gushimisha Abacitse ku icumu rya Jenoside. Bitangajwe nyuma y’uko Kabuga Felicien afatiwe i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa afashwe n'inzego z'umutekano z'ubufaransa; nyuma y’imyaka isaga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umva inkuru irambuye hano:

todayMay 18, 2020 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%