Inkuru Nyamukuru

UNICEF irashima ubutabera buhabwa abana mu Rwanda

todayJune 16, 2020 42

Background
share close

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF) rivuga ko umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika (kuri uyu wa 16 Kamena 2020), ngo usanze u Rwanda ruhagaze neza mu guha abana ubutabera binyuze mu bigo bya ’Isange One Stop Centers’.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, ubwo yaganiraga na Kigali Today ku mibereho y’umwana w’Umunyafurika nyuma y’imyaka 44 abana b’abirabura b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe baharanira uburenganzira bwabo.

Lindsey yavuze ko yishimira kuba mu Rwanda hamaze gushyirwaho ibigo bya ’Isange’ bigera kuri 44 mu gihugu cyose, byashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’umuryango w’Abibumbye.

Avuga ko Ibi bigo ari ingenzi cyane kuko byakira abagore n’abana bahohotewe kandi bikaba bikomatanyirije hamwe serivisi zo kurwanya ihohoterwa n’ubutabera.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Tegamaso yabuze miliyoni umunani zo kwivuza

Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe, amaze imyaka ibiri aryamye, no kuva aho ari bisaba kumuterura, kuko yabuze miriyoni 8 n’ibihumbi 200 yasabwaga n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal ngo avurwe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko inyandiko zisaba ubufasha za Tegamaso bazakiriye, ko bazabyigaho bakabasubiza. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 16, 2020 28

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%