Inkuru Nyamukuru

Batatu mu bagabye igitero i Ruheru bafashwe mpiri

todayJune 27, 2020 38

Background
share close

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yatangaje ko mu bateye mu Murenge wa Ruheru muri ako Karere, hari bane bapfuye na ho batatu bakaba bafashwe mpiri.

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, mu ma saa sita n’iminota 20, nibwo abarwanyi baturutse mu gihugu cy’u Burundi bateye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ku gice cyegereye umupaka uhuza ibihugu byombi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Ingabo z’u Rwanda zishe bane mu bateye u Rwanda baturutse mu Burundi

Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda (MINADEF) iremeza ko ahagana saa sita n’igice z’ijoro kuwa 27 Kamena, abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda baturutse i Burundi, bagaba igitero ku basirikare b'u Rwanda mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru. Mu nkuru yatugezeho mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zikirimo gukurikirana abo barwanyi.

todayJune 27, 2020 94

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%