Nyaruguru: Ntibatewe ubwoba n’ababateye bavuze ko bazagaruka
Abatuye mu Mudugudu w’Uwimbogo ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko nyuma y’ibitero by’abaturutse i Burundi mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 26 Kamena 2020 rishyira uwa gatandatu tariki 27 Kamena, nta bwoba bafite bw’ababateye n’ubwo ngo hari abo bandikiye bababwira ko bazagaruka. Impamvu yo kutagira ubwoba ni uko bizeye ingabo z’u Rwanda zabarinze ntihagire n’umwe uhitanwa n’abateye aho batuye, kandi ngo na bo biyemeje kuzifasha. […]
Post comments (0)