Inkuru Nyamukuru

MINALOC yahaye abanyamadini n’amatorero amabwiriza akurikizwa mu kwitegura ko bakomorerwa

todayJuly 2, 2020 25

Background
share close

Kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyize ahagaragara amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya COVID-19.

Itangazo rya MINALOC riravuga ko ahasengerwa ari ahasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa n’amategeko mu Rwanda.

Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus rigizwe n’inzego zikorera mu murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye idini, bikemezwa n’inzego z’Akarere.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ahantu mu rusengero bicara hashyirwa ikimenyetso kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice hagati y’umuntu n’undi.

Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nimero ya telefoni n’aho batuye
Mu bijyanye no gutanga amaturo hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga.

Ibindi kuri aya mabwiriza urabisanga muri iyi nkuru ya Cyprien Ngendahimana

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hatangiye gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19 mu mugi wa Kigali

Nyuma yo  kuzenguruka mu karere ka Rusizi ko mu Burengerazuba, abashinzwe gupima icyorezo cya Covid-19  bagarutse i Kigali, aho basaba bamwe mu bagenda n'abatuye mu mujyi wa Kigali iminota itarenga itanu yo kubanza kubapima ngo bamenye uko bahagaze. Iyi gahunda yatangiriye kuri Sitade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wakane tariki 02 Nyakanga 2020, irakomereza i Nyamirambo mu Biryogo (hafi ya Camp Kigali) ndetse na Kicukiro hafi ya IPRC Kigali […]

todayJuly 2, 2020 22

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%