Inkuru Nyamukuru

Abigisha n’abiga gutwara ibinyabiziga bafunganywe n’abacika Polisi amasaha yo gutaha yarenze

todayJuly 11, 2020 25

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yerekanye abo ifungiye i Remera mu Mujyi wa Kigali barimo abanyeshuri n’abarimu babigisha gutwara ibinyabiziga bane, hamwe n’abantu 11 baregwa gucika abapolisi amasaha yo gutaha mu rugo yarenze.

Polisi yibukije abifuza kwiga gutwara ibinyabiziga ko amashuri bigiramo ya ‘Auto-ecole’ afunzwe nk’andi yose mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abantu bagenda nijoro amasaha yarenze Polisi ikabahagarika, yababwira aho bajya bagasuzugura bakwiye kubicikaho.

Muri iki cyumweru no mu gishize ngo hamaze gufatwa abantu 16 bashinjwa gusuzugura abapolisi banga kujya aho baberetse, bakaba bagiye kumara iminsi itanu muri kasho.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasobanuye ko atigeze aharanira kuba Perezida

Perezida wa Repuburika Paul Kagame avuga ko ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu yari kimwe n’abandi bitabiriye urwo rugamba, ko atigeze atekereza ko yazaba Perezida w’u Rwanda. Yabitangaje ku wa 10 Nyakanga 2020, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanyamakuru bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Ni ikiganiro cyibanze cyane ku rugamba rwo kubohora igihugu, ariko kikaba cyanagarutse no ku zindi gahunda zitandukanye zireba igihugu. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 11, 2020 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%