Inkuru Nyamukuru

Yizigamira ibihumbi 700 kubera kwikorera ifumbire

todayJuly 15, 2020 34

Background
share close

Umuhinzi ntangarugero witwa Serugendo Justin wo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, avuga ko gukora ifumbire y’imborera yifashisha mu buhinzi akorera ku buso busaga Ha 7 byamugabanyirije igihe yatakazaga ajya kuyigura ahandi n’ikiguzi cyayo.
Ubu ngo abasha kuzigama nibura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 700 buri gihembwe cy’ihinga. Muri uwo murenge benshi mu bahinzi bakoresha ifumbire y’imborera bayiguze mu bindi bice by’igihugu.

Ubuyobozi buvuga ko bakwiye gutangira gufatira urugero kuri uwo muhinzi uyitunganyiriza, kugira ngo amafaranga bashora mu kuyitumiza ahandi, bayakoreshe mu bindi bikorwa bibabyarira inyungu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Umubyeyi yagongeye umwana we mu rugo ahita apfa

Umugabo wo mu murenge wa Busasama mu karere Nyanza, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, yagonze umwana we w’umwaka umwe n’igice ahita apfa. Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uwo mwana yakurikiye imodoka ya se, na we ntiyabimenya, ni ko kumugonga ari na byo byamuviriyemo urupfu. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 15, 2020 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%